55

kuva ku ya Abeli kugeza ku ya Zakariya mwiciye ahera h’urusengero… «mwiciye». 

Kayibanda ajyaho hapfuye abatutsi benshi. No mu kuvaho kwe hapfuye abandi, igihe babashyiraga ku malisiti muri 1973, hirukanwa benshi ku kazi no mu mashuri, kuko ni bo yari yarambuye ubutegetsi aribwo «bwami». Na none abandi barabebera, barahunga, bamburwa n’uburenganzira n’ibindi, icyo gihe nabwo ntibabimenya. Iteka abantu bicwa no kutabimenya

Kayibanda n’abo bari bafatanije «Iyerekwa» kiriya gihe babaye inkoni ya mbere ikomeye yo guhana abatutsi. Guhana abatutsi kubera kutinjira mu muhamagaro neza. Kubera kudasobanukirwa ibyo Imana yabashakagaho. 

Dosiye yo guhana abatutsi yatangijwe n’ubwami bwa Kayibanda, irangizwa n’ubwami bwa Habyarimana. Aba nibo bahutu babaye ibikoresho Imana yemeye bo guhana abatutsi, kugira ngo bagaruke ku murongo, ndetse no ku bwami, barakubiswe, barasuzugurika, baricwa, ariko na n’ubu nandika ntibarasobanukirwa n’icyo Imana ibashakaho. Sinzi ibyo barangariyemo, igiye kongera kubakubitana n’abahutu. Kuko «nta bwami bujyaho Imana itabwemeye». N’iyo bwaba ari bubi gute, Imana iba yemeye ko bujyaho ku bw’impamvu nyinshi. Itabishatse ntibwajyaho. Nk’uko igihe cyose Isirayeli yacumuraga, Imana yahagurutsaga Abafilisitiya n’ayandi moko bagakubita bakanababaza, bakanica cyane Abayisirayeli. Urwo ni urugero. 

Mukurikire izo nkuru muri Bibiliya. «Ntakabura imvano». Kandi kuvuga ko Kayibanda na Habyarimana babaye ibikoresho by’Imana ntutangare kuko na Satani ni umukozi wayo. Biterwa n’ikigendererwa n’akazi kaba kagezweho. Iteka iyo Imana ibuze Icyubahiro ivanaho kurinda kwayo, ikaba yemereye Satani kumerera nabi abo bigometse. None se idahari bahanwa nande? 

Ndaguha urugero kugira ngo ubyumve neza bitaza kukuyobya : Hari ibikoresho byiza n’ibibi. Igihe cya Yobu, Imana ubwayo ni yo yirase kuri Satani imuratira Yobu, imaze kuyibaza aho ivuye, bamaze gusubizanya yanga kuviramo aho. Ikomeza imubaza imwishongoraho, imuninira, iti «8Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi»? (Yobu 1:8). 

Ukurikiranye izi nkuru, urasanga hari ibyo baziranyeho. Satani ahita asubiza Uwiteka nawe yiyizeye yishongora, asobanura impamvu Yobu yubaha Imana, ko ari ukubera ko yamuhaye umugisha. Ubyumva ako kanya wagira ngo Satani aratsinze. Naho byahe? Ko Imana yari yarangije gupanga kuzasubirana Icyubahiro cyayo nyuma