552

ute? Ko nabonye batangiye no kugutinyuka, bahaze iterabwoba ryawe, biyemeje no guhara amagara, kuko ngo ntuvuguruzwa. Baraje bakuvuguruze amanywa ava, maze ndebe uko wifata. Imana indinde ikimwaro cyawe. 

Rwanda uhorana abinjira n’abasohoka, batagiye muri misiyo cyangwa se babonye “bourse”. Ntabwo ari ibisanzwe ahubwo bamwe baba bagutashye abandi bagusohotsemo, birukanwe na babandi nanone bari barirukanwe na bariya. Benshi batorotse akenshi kubera inzara n’inzangano, na politiki, n’amashyari menshi aterwa n’ubusambo n’umururumba uhora mu bagutuye, n’ibindi by’ubugome byashinze imizi. Ntibaba mu rugo, benshi baheze ishyanga. 

Uziko buri gihe uhorana abari ishyanga? Abandi barapfa ubusa gusa kubera umururumba ukurimo Rwanda, n’umwuka w’ubukenya wabasaritse. N’iyo barya bagahaga sinzi uko babaye, wagirango ni imbuto baguteyemo. Abandi bangana urunuka n’iyo baba bava munda imwe, cyangwa barabanye, cyangwa baraturutse hamwe, cyangwa barahunganye, barabanye mu makambi, cyangwa barafunganywe, cyangwa barakoranye amahano, barafatanije kwica urubozo. Kuko iryo ni ibanga ryawe wahishe ubundi ritari rikwiye gusohoka none byose biri hanze. None bavananyemo, urabigira ute? 

Kandi abawe bose bashatse ntawaseka undi, kuko bombi banyuze mu nkambi z’impunzi, kandi bose bafite ibiganza biriho amaraso. Ni abarwayi bari mu byiciro. Ibi urabizi cyangwa mbisubiremo ndavuze ngo «abawe bose bariho amaraso, cyangwa abakwiyitirira kugirango ubyumve neza, ubyemere ubyange, usakuze, wiheke wiyururutse, abawe bose ni abagome, uretseko ubugome bwabo burutana sinzi uwigishije undi ariko bose bijya gusa». 

Nawe ubwawe wanyoye amaraso. Hakana se numve, tangira imanza, seruka bakurebe n’ubwo uzi kuburana ariko se watsinda nde ko nanjye ubwanjye ndangije kwiga amategeko ngo utazava aho umbindikiranya muri za manza zawe uhorana, n’inkiko zihariye washyiriweho. Namaze no kumenya uko usibanganya ibimenyetso. N’abashinjabyaha, n’abagenzabyaha bawe byabayobeye. Tuza nanjye mfite ingingo zindengera, ubanze urangize imanza watangije, n’izindi nyinshi zigutegereje, izanjye nawe zizaza nyuma, kandi uzatsindwa nta shiti. Kuko ntibwaba aribwo bwa mbere utsindwa n’ubwo utarabyemera kugeza ubu. Ni nka wa mwambari w’umwana ugenda nka se. 

Wabona kandi n’ubu urakaye, iyo urakaye se wankoraho iki ko namenyereye iterabwoba ryawe? Ntabwo ukinkanga, ibyawe byose biramenyerwa. Kuko ntabwo uziko «nta muhanuzi upfa aticiwe i Yerusalemu», niyo mpamvu wagerageje bikakunanira. Ndaguhanikiye doreko bavuga ngo iki! Nta muhanuzi upfa gupfa, nta munyamuhamagaro upfa gupfa di! Urumva cyangwa warangaye? Uri