557

Ukica benshi ugafunga benshi, hagahunga benshi, ukabona koroherwa. Ukunda iki? Uri «Nta munoza»? Ushaka iki? Ugamije iki? 

Ubwo se wambwiye? Ko uzi kuvuga indimi zose? Ukaba uri uwa mbere muri ICT. Ntundatishe isuku wahinduye “ubuhenda-bigoryi” bitareba cyangwa byirengagiza kubera ubwoba. Isuku sinyikeneye, kuko hasukura uwijuse. No mu bindi byinshi uhora ushimirwa cyane cyane Isuku. Ariko nkubaze nawe unsubize : wagira isuku utariye? Aha wahansobanurira? Ngaho bishyire mu ikoranabuhanga turebe. Ngaho ambarira hejuru y’ubwicanyi, inzara n’ubwoba maze uberwe turebe. Wakubura utakoze ku munwa? Wakaraba inda irimo ubusa? 

Jye ndi wowe aho bigeze nakwibera u Rwanda rwa Nyiribihe nkigwira mu maboko ye, kuko naba nyaguyemo nyizaniye ariko atansumiye. Ariko ukunda kurwana sinzi uko wabaye! Urashaka no kurwana na Nyiribihe? Urashaka kurwana n’Uwiteka Nyiringabo? 

NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA, RWANDA URACYAFITE IMIZI Y’INZIKA Y’INZIGO? Wanze gukizwa ngo wakire Umwana w’Imana Yesu Kristo umuhe Intebe y’Icyubahiro nawe aguhe Amahoro? Ibyo ntubikozwa warabyanze. Ukunze no kwanga abakwifuriza amahoro ugakunda abaguteza intambara. Ibyawe ni ibiki? Biracuritse, byaragucuritse? Cyangwa! 

UBU SE NONEHO URAVUGA IKI? NYUMA Y’AMAHIRWE YAWE YA NYUMA? UYU MUZI URAWURANDURA UTE? UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO. 

Urakomeza wemerere Komisiyo kuwucamo kabiri bikomeze gushimisha umwanzi? Cyangwa urumvira Imana bikugwe neza. Ukunda no kwishakira ibyawe akaba aribyo wikorera utazi ko aguhozaho amaso. Ngaho nzaba ndora n’umwana w’Umunyarwanda. 

Wabona nanone kandi ugifite ivogonyo kandi byakurangiriyeho! Wibereye muri «Zone neutre» mu buryo bw’Umwuka, ndetse n’abasesengura barabonako no mu mubiri byagusatiriye, maze aho guhindukira ukarushaho gushakisha ingufu, kuko ukunda gukoresha ingufu muri byose; ingufu mu bwiyunge, ingufu mu bumwe, ingufu muri ICT ingufu mu mibereho, ingufu gusaaa! Nawe Imana izazigukoreshaho. Ingufu mu butegetsi, ingufu muri Gacaca, ingufu muri TIG, Ingufu muri za Komisiyo zose. 

Naguhatsweho bihagije, sinzongera kugukeza, nzakeza Iyandemye, ibyo ubyumve neza, ntukankange narangije gukangwa. Urumva cyangwa wapfuye amatwi? Cyangwa urigiza nkana. Ndakuzi ubu ugiye kwiyoberanya wirize ngo ndakuvuze? Uhite undega ko mpfobeje jenoside? Ndagusetse ndanakuneguye, kuko ibyo narabimenyereye. Wamazemo ubwoba kuko waranyirukankanye cyane.