558

Kandi abicanyi bakurimo narabarahiyeko ntawanyica, kuko n’ubundi narapfuye, byaba ari nko gushinyagurira umurambo kandi mu mategeko yawe kizira. Washyizeho ibihano bikaze kuri uwo uzabikora cyangwa wabikoze. Uziko abapfuye baramutse bazutse nabo wabacira imanza. Kandi baba bazukanye certificat de décès (icyangombwa cyerekana ko bapfuye). 

Dore ikibazo cy’ingorabahizi, n’uko bitari ibyawe wenyine. Hari ibindi ushamikanye nabyo ku buryo iyo hagize ikigukoraho abagutuye babigenderamo, n’abaturanyi ntubareka ngo bibereho, naho abagutuye bo bagukunda birenze urugero byo kugufana, gusa mu mafuti. Ariko barakubeshya ni ukubera ubwoba. Ntibabona amakosa yawe bakwemera ukabagenza uko ubagenza ariko ntibakuvirire. Gusa ndabona byahindutse, witegure impinduka utateganije, utigeze ushyira muri «vision 20/20». N’utirimutse ku bw’impamvu runaka ntagoheka. Uwagiye nabi aba ashaka kugaruka ku ngufu. Yirirwa atukana akoronga bukamwiriraho. Afitiye urwango abandi baturarwanda cyangwa abavukarwanda bakurimo. 

Ufite ikikuriho Rwanda. Kandi uzakivuga wanze ukunze. Uzagera aho bikunanire ariko uzaba warashegeshwe. Ninde uzakurwazase ko bose wabihenuyeho? Uzabaga wifashe? Imana indinde ikimwaro cyawe. N’ubu ndabyandika numva ikintu, kandi koko hari ikintu. Abatakurimo birirwa bakoronga. Birabagoye kubaho batakurimo. Iyo babwiwe aho ugeze mu majyambere, kuko ukunda amajyambere, barahahamuka bagashaka kuza n’amaguru bari mu km 8000, kandi ngo bakaza barwana. Kuki uri isibaniro? 

Jye singishaka kumvikana nawe kuko ntubikunda. Iyo uba undi wagombye kuba warumvise, ukanambabarira kuko waranduhije cyane. Ariko umenya uheruka imbabazi kera igihe kitazwi, cyangwa nta n’izo wigeze. None jye ndagusezera nta n’ikindi nongeraho. Nta nteguza kuko nta “kontaro” twakoranye. Erega ndakuzi! Kandi turaziranye. Umva neza : ntumpugure ntitwiganye kandi ntabwo nkwaturiyeho nabi. Ndeka twubahane. Ndeka, ndekura ngende rwose. Urugiye cyera ruhinyuza Intwari. Reka nitabarize Imana nawe witabaze kuko wiyizera, tuzareba uzatsinda hagati yawe nanjye. 

Ariko menya iki : mbere yo kugusezera ubanze utekereze neza kuko narangije gufata ingamba, ariko wowe uracyajandajanda. Urabeho Rwanda rushaje. Kandi dutandukanye nabi. Urikunguriye Rwanda rushaje we! Usabwe no guceceka kuko ibyo ugiye kuvuga ndabizi. Ugiye kwigusha magwandi ugoreke imvugo wirize ngo ngaruke, kuko udashobora kubaho utambona umbabaza. Ndagucitse kandi ni mu gihe. 

Niwowe ugiye jye ndasigaye kandi ari wowe wampemukiye. Ndagiye kandi ndaje, ariko wowe ugiye burundu, umenya ahari tuzongera