559

guhura. Tuzongera duhure warabaye mushya kandi tuzahura vuba, ibyo nawe urabizi, ariko ubigira ibanga kuko bikumwaza. 

Uko bizagenda kose tuzahura kandi tuzamenyana. Simpamyako uzanakomeza kwitwa «Urwa Gasabo» uzaba warahinduriwe izina. Uzitwa urwa «KRISTO UMWAMI», kandi nzaba ndi mu bazakwita izina rishya, n’abazaba bagutuye bizaba uko, abakwitirirwa cyane cyane. Ukunda amateka n’umuco kandi ibyinshi muribyo ni bibi gusa. Ariko ukunda ibibi. Ndategereje kuko ibyiza bizaza, ikibi n’uko bizabanzirizwa n’ibibi, aha niho ubera akabarore. Isi yose ikakota, nanone dore igiye kukota. Ndifuzako wazaba u Rwanda rwa Kristo Umwami, ari rwo : u Rwanda rwa Yesu cyangwa ugahindurirwa izina. 

Ndi maso Rwanda sindota, niryo sengesho ryanjye. Wakwemera tugasengana se da? Ko ubyanga nk’aho wabirogewemo. «Rwanda Nyuma y’Amahirwe Yawe ya Nyuma»: Ibikoba birankutse! 

Uri «spécial», ibyawe ni «spécial», sinjya nshaka no kubisubiramo bisigaye bindambira kuko birihariye kandi ni bibi. Uri u Rwanda rugizwe na za KOMISIYO nyinshi, hari n’izishinzwe gucukumbura ibyo abandi bakoze kandi ukavanamo ukuri. Kubera ibibazo byinshi, ugira n’abanyamanyanga benshi, abajura benshi, abicanyi benshi, abagambanyi batagira ingano, abarya ruswa benshi, abapfakazi benshi, imfubyi nyinshi, ba «kajoriti» (casualty) benshi, abatindi-nyakujya benshi, abashonji benshi, mayibobo nyinshi, abakuvuma benshi. 

Urashaka kuzansaza? Nari ngiye kuvugango «sara wenyine» nibagiweko naba nkurimo tugasarana, cyangwa ukansarana, ariko waracyererewe ntuzambona. Warabigerageje usanga nanjye nihagazeho. Jyana ibyo wankoze birenze ibihagije, nutihana uzasare wenyine. Kuva nabona izuba narakubonye umpera ubwo undushya. Amatiku yawe yose uyandohaho, yose ndayihanganira binduhije. 

Ndakwibuka mu buto bwanjye, nabwo twagiye dushwana bitari byasobanuka, ntari namenya icyo wanzizaga. Nta mbabazi wigeze ungirira, mu mvura, mu zuba, ijoro n’amanywa, mu ntambara zawe z’urudaca. Nkura ntyo mpanganye n’ubutagondwa bwawe, mpanganye n’abazungu bakubagamo, n’abawe bahora bashyamiranye buri gihe, n’imanza z’urudaca uhorana zitagira abacamanza nyabo babihuguriwe. Nkurira muri politiki mbi y’inzangano. Kandi ibibi byawe ukihutira kubigeza no mu bana utanguranwa no kubaraga uko wabaye. Kuraga ibibi buri gihe koko. Ukunda kuraga ibibi, ariko ubu nibwo bwa nyuma uraga ibibi. 

Rwanda warangerageje mbere y’uko mvuka, ukomeza imigambi na nyuma yaho, ibibazo by’amoko akubamo nabivukiyemo, umenya ari nayo mpamvu byankukiyemo, warangerageje ariko na n’ubu ndacyariho; sinzi ufite igihombo. Niwowe cyangwa ninjye?