– Ko uyoborera imiyoborere myiza ku isi yose hejuru y’inzika y’inzigo?
– Ko ushimwa n’umuhisi n’umugenzi hejuru y’inzika y’inzigo?
Uratinyuka koko? Ibindi ukorera hejuru y’inzika y’inzigo nawe ubyuzuze ndarushye kuko urutonde ni rurerure, ariko nari nibagiweko ugira n’isuku nyinshi hejuru y’umwanda n’inzika y’inzigo.
Uziko wibwiyeko wakunga icyuma n’igiti bigakunda? Wabyishyizemo gusa wibwirako aribyo kandi uzi neza ko ataribyo, ubitegeka n’abandi ngo babyumvire, nabo bibwirako aribyo, murabyemeranwa? Kuko ngo uzi ikoranabuhanga. Ukunda kuzunga muzunga? Ukunda abakuzunguza. Ntabwo uzunga icyuma n’igiti ntibizashoboka, cyeretse byose ari ibiti, cyangwa byose ari ibyuma.
Mvanaho amatiku yawese nyine. Buri wese ukuvukiyemo bamwe BAVUGA KO BAVUKANA AMASHURI ATATU yisumbuye kubera amayeri n’ubucakura bw’ubugome. Noneho barongereye ngo bavukana atandatu. Ubutaha ni Kaminuza. Mpa amahoro Rwanda rwose, ndaguhaze kandi ni mu gihe. Iyo ntangiye kukuruhuka witerera hejuru ukavukamo ibindi.
Ariko hari ibyo nanga kurusha ibindi : n’uko buri wese ukurimo yiyemera. Biriya ni ibiki koko? Wabona kandi nabyo ubifiye ibisobanuro. Erega ntasoni ukishyiraho! Ibyawe ndabihaze uzajye n’ahandi. Mbabarira kukubwira gutyo nanjye sijye ni byabindi by’urukundo rubura aho rwinyagamburira nyirarwo agahahamuka. Ni muri ubwo buryo ntakindi.
Ntugire ibindi ukeka. Kandi tunafitanye n’amabanga akomeye. Niba nzagera aho nkayamena maze nkakuvamo! Niba nzakomera ku ibanga! Niba nzakomeza guca amarenga! Ariko byose bizaterwa nawe, uretseko warangije guta umutwe. Uhora uncokoza umeze nk’aho untata ushaka irimvamo, bizakumarira ikise ko natangiye kukwerurira? Ntabwo tukivuganira mu migani erega! Ibikangisho byawe narabihaze, kuko ngo «wirukana umugabo cyera ukamumara ubwoba».
Ikibi cyawe n’uko utamenyerwa. Uhora wihinduranya, umeze nka virus. Erega ndagukunda n’ubwo wowe unyanga! Kandi ni hahandi hawe, jye nawe twahabanye. Ariko warakabije nanjye ndakuzinukwa. Ndongeye nti : narakuzinutswe! Ntiwizera ariko nawe ntiwizerwa ni hahandi hawe. Uhora uhomba ntunishyuze indishyi kuko niwowe uba ufite amakosa. Ariko ufite uko ubigenza? Wanasiribanganya n’ibimenyetso?
Rahirako iyi ncuro uyihanganira? Aho ntiribugusigemo imvune uzavurwa n’Iyaguhanze yonyine imaze kukumaramo ivogonyo?
