563

Abanyarwanda bazi ubwenge, bene icyo kinyoma n’abahinde ntibakibeshywa!. 

Ariko se Rwanda aho ujya utekereza icyatumye wicirwa umuyobozi, akagendana n’ibyegera bye bya hafi, ariko ntibibuze amahanga gusakuriza icyarimwe ngo garura ituze mu banyarwanda kandi batayobeweko iwawe mu mbere Inyenzi-nkotanyi nazo zitakoroheye? 

Kuki wumva ufite imbaraga zarwana n’isi yose? Ntacyo waba upfana na Isirayeli? Nari mvuzengo bakwangira ubusa? Byahese ko ari ukuri. Ubuse urabigira ute? Imana nigukuraho amaboko? Igacogoza imbaraga zawe kandi ko inkoni wari wishingikirijeho izigerereye, zazindi wiratana utitaye aho zavuye n’icyazizanye. 

Imana nikwima amaso akanya gato, uramenya urwana ute? Urarwana nande? Ko udashobora kubaho utarwana kuko ngo wumva ufite ingufu. Urashaka kuzakora intwaro za kirimbuzi? Rahirako atarizo ushigaje cyangwa urazifite ndi mu zasabwe. Kuko n’izo ufite nizo uzimarisha, wowe ubwawe uzimara wimareho, wimaramaze. Komeza uzirunde, uzirundarunde ngo urirengera. 

None wazihana ku munota wa nyuma bitagishobotse, ugakizwa nk’ukuwe mu muriro? None wazasenga amatakirangoyi kandi narayakubujije kuva cyera. Cyangwa waribagiwe, doreko unibagirwa vuba. Rwanda ukomeje ubushakashatsi? None jye wazanshaka udashobora kumbona? Nyobewe ikise ko nzagukwepa maze nkareba uko uzabyifatamo. Sinshakako unyongera ku bushakashatsi bwawe maze ngo nanjye unshyire muri Vision 20/20. Kandi uribeshya sinakwirwamo. Ese ntabindi uzi guhishurirwa? Mfite iyanjye y’ubuziraherezo. 

Urashaka kunyongera kuri ibi bikurikira : Akarima k’igikoni, Agasozi ndatwa, Umurenge w’icyitegererezo, Ubudehe, Mwarimu Sacco, Umurenge Sacco, ARSSPI, UDPRS, Imihigo, Intore, Mituweri, n’ibindi, n’ibindi birimo n’Intore nyinshi? Ugiye kongera na za Komisiyo? Kunyongera kuri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Gacaca, iya Mucyo ishinzwe kurwanya jenoside, n’iya Mutsinzi ishinzwe kumenya abahanuye indege ya Habyarimana, n’izindi ntamenya. Ahaho nanjye nkeneye iyanjye kuko hari byinshi mfite byo gukora bigufitiye akamaro, ariko nzabikora : NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA, RWANDA. Kandi ugomba nabyo kubyita Komisiyo? Nanjye nkeneye gukora iperereza ku banjye nabuze, kandi ntiwambuza kuko mbifitiye uburenganzira. 

Hari ibyo nanga kuruta ibindi : ni amashyaka ya politiki n’amadini yiyita Itorero, kuko sinyemera na hato. Nta na rimwe nemera, bazajye bakureka wiyobore witegeke wijyane aho ushaka, kuko ubarusha ubwenge n’ubucakura, n’ubundi wararahiye ngo uzajya uhora ubahitana. Buri wese ukwigeze ahinduka «Rwigere urumpe»,