bazongera kuba amoko abiri ukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiri ukundi, 23ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze nabo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
“24‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize. 25Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo. Nicyo bazabamo bo n’abana babo n’abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose. 26Maze kandi nzasezerana nabo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose. 27Ihema ryanjye niryo rizaba hamwe nabo, kandi nzaba Imana yabo nabo babe ubwoko bwanjye. 28Amahanga yose azamenya yuko arijye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muribo hagati iteka ryose.’». (Ezekiyeli 37:15-28).
