abanyamahanga ba twebwe. Nyamuneka nimwinjire muri Yesu imiryango itarafungwa.
«25Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga : Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. 26Nibwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.” 27“Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha.” 28Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko kubyo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza, 29kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa. 30Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo, 31ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa, 32kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.» (Abaroma 11:25-32).
Ndabakangurira kwakira Umwami Yesu mu mitima yanyu none aha agakiza katari kasubira iwabo muri Isirayeli, ngo Imana igufungireho urugi. Nawe jyamo umubare utaruzura, uhite wizeza umutima maze watuze akanwa kawe, wihane ibyaha byawe uhindukire, uvuke ubwa kabiri. Maze wizere Umwana w’Imana Yesu aguheshe kuba umwana w’Imana, ubone n’Ubugingo buhoraho. (Yohana 1:12, Abaroma 10:9-10).
Ihererekanya bubasha hagati y’abahutu Kayibanda Habyarimana, «nta mututsi wari urimo». UBISOMA ABYITONDERE! Aba nabo ntibamenye igihe bagenderewemo. Kiriya gihe ibitambo byabaye abahutu b’abanyenduga, ni bo basezereye ingoma ya Kayibanda, ndetse nawe abigendamo na nabi cyane. Hapfa n’abategetsi hafi ya bose bategekanaga. Kubera ko byari Hutu-Hutu, ibitambo byabaye «hutu». Ihererekanya-bubasha ryari hagati y’abahutu. Habyarimana avaho hapfuye abatutsi benshi no kurushaho, bigeza no ku itsembabwoko ryabo, kuko nanone ubwami bwari buhinduye isura, bugarutse ku batutsi, ndetse byari n’impindura-mateka nanone ikomeye mu mateka y’u Rwanda. Kuko aya mateka arimo ubunyerere bwinshi cyane.
Abatutsi bategeka ubu, abari ku butegetsi ubu nandika, barimo gukata ikoni rimanuka cyane kandi nta feri bafite, byanze bikunze hari ibyo bagomba kugonga, hari n’ibyo bamaze kugonga byinshi, kandi ntibabyemera, ntibashaka kwemera ko bagonze, ko hanakorwa n’Anketi, ni isibaniro, mu mwuka no mubigaragara. Kuko abantu bakoreshwa ibyo batazi, kandi byose biba biri mu mugambi w’Imana, n’ubwo Satani aba akomeje guhinduka igikoresho cy’Imana cyo «GUHANA» abatayumvira.
