ntuzagenda uri ruvumwa. Kuki mutigira ku bababanjirije? Uwagushungura cyangwa agashungura ubutegetsi bwose yabuburamo inkumbi? Zirimo nyinshi cyane aribyo. Nta n’ubwo ukeneye kugosorwa, uri inkumbi nsa. Ahubwo ko ababa bariho baba bakwiye kwiteganiriza ngo na bo batazagenzwa nk’abo baba basimbuye, kugira ngo na bo abazabasimbura batabagenza nk’uko bagenje abo basimbuye. Ndajya inama nicyo kifuzo cyanjye.
Ngaho nsobanurira utanyise umuginga n’inyangarwanda na “nothing“. Wowe urabyumva ute? Warabyibagiwe? Wumva ukomeye cyane utazavaho? Urimo kuntuka kuko utsinzwe? Byo ntibishobora kukwibagirwa na rimwe, bizi kurwara inzika cyane, kandi ntabwo wabibeshya kuko bikurusha ubwenge, n’iyo wabiha amafaranga byayarya bigakomeza kukwibuka, binakwibutsa ko bizagukurikirana mpaka. Birakubarira umunsi n’ijoro, ntibituza. Urabicikira hehe? Ibyo ngibyo nyine bigushakisha. Ibyo ngibyo… Ibyo bituma ukora amahano y’ibyorezo. Ibyoo! Abantu ntabwo baba bazi ibyo bakora, kandi ngo baba babikora birengera barengera n’inyungu zabo, birindira umutekano ngo n’ubusugire bw’igihugu. Ngo hari n’ababa bateguriza imbere heza abana babo disi!
Ariko ntimugashinyagure, ngo munishinyagurire. Kugeza aho umubyeyi umwe ukomeye ngo yabwiye mugenzi we aje kumutakira ngo bamufungurire umugabo we wari afunze, ati «Ko turi inshuti z’amagara kuva kera mwatubabariye koko mukamufungura»! Undi amusubizanya agasuzuguro no kwishongora ngo aho tugeze ubu nta nshuti tugikeneye! Uranyumvira? Buretse igihe kiraje kibabumbabumbe, maze bashake n’aho banywa amazi bahabure. Bahinduke akabarore! Abazasigara… Aba bana babo barambabaza! Bagomba buri gihe gusigarana ikimwaro n’isoni n’ubukene n’imivumo yose iyo iva ikagera, ababyeyi baba babasizemo, n’imanza n’imyenda, n’umuvumo w’uko ari aba «kanaka». Bagahinduka ba ruvumwa kubera abababyaye. Murumva ibyo mukorera abana? Muri ibisambo! Murikunda! Muriyanga! Mubaho muri ako kanya, ariko ntimumbeshye ngo muba muteganiriza abana banyu. Ahubwo murabanga cyane.
Ariko ingaruka ziba ziteye ubwoba, babimenya batabimenya byo birabazi, byo bikomeza kubagenzura, «kubaneka», kandi bizi kuneka cyane bibarusha n’ubwenge, kuko ntibifatika, na yo n’iyindi mikorere mutazi, cyangwa mukorana na yo ibabeshya. Maze akebo kakazajya iwa Mugarura, kakajya no gushakisha ya nkoni iba yarakubise mukeba wa mbere kuko ntabwo ababa bariho icyo gihe baba barayirengeje urugo, bakomeza kuyifata mu ntoki, bakanayirekera hafi aho, maze akebo kakayibashikuza kakayizana, ikabakubita nabo, kandi ikababaza cyane.
Kandi iyi myuka mibi iraziranye. Iyo itamenyana ntabwo Kagame yari kubaka mu kibanza cyo kwa Habyarimana mu Kiyovu. Yari gushaka
