64

impamvu n’iyo ntayo abashaka ubutegetsi Satani arayibahishurira, barayihimba igafata, ikaba urwitwazo. Arajijisha kuko muri we hari mo kuzamarisha abatutsi nyuma ye, byari byanditswe kuri we, «ntabyo yari azi». 

Kubera ibikomere bya complexe d’infériorité (subiramo ngo «COMPLEXE», «URWIKEKWE», «IKIMWARO») abakiga bari bafite batewe. n’abanyenduga ngo kuko bo bari barize, abandi (abakiga) ari abasirikare, babihimuraho mu bugome bw’indengakamere, babakoza isoni barabamwaza, babica urubozo karahava, babajugunya birenze kujugunya imbwa. Maze haba hishyuwe igice kimwe cya fagitire y’ukuntu igikundi cy’abanyenduga na shefu wabo Kayibanda bagenje abatutsi, igihe bari ku isonga ry’ubutegetsi. Akebo karongera kajya iwa mugarura vuba. 

Maze abakiga bamwaza imiryango yabo barayishinyagurira mu manza zabaye zari ziteye isoni n’iseseme, zari zirenze amahano y’ibyorezo. Kuko indishyi z’akababaro z’impozamarira bahaye imiryango y’abitwaga abanyenduga babuze ababo zari ziteye isoni n’agashinyaguro. Nabyo byarambabaje, mbura uko mbigenza, kuko sinigeze nemera akarengane uko kaba kameze kose. None n’abo kwa Habyarimana ubu barashaka indishyi? Bazabaha izingana iki? Ni uburenganzira bwabo kwaka indishyi, kandi bashobora kuzabona nyinshi kurusha abo kwa Kayibanda. 

None rero ndacyabaza aho imva z’abanyagitarama bishwe na Lizinde na bagenzi be bari bayoboye za gereza bari bafungiyemo, lisiti igasingira na ba Porokireri. «lisiti ni ndende». Ndabaza aho izo mva ziri… ndabaza aho imva zabo ziri? Icyo gihe Perezida yari Habyarimana. Sinzi n’uwatinyutse kuvuga ngo ntabwo yigeze amenya ko abategetsi b’abanyagitarama bapfuye. Perezida wa Repubulika? Kubinyemeza byakugora… Mushobora kuzerekana? Ndazikeneye vuba, kandi sinshaka kuzitaburura, ndashaka kuzireba gusa. No kwereka abatari bariho icyo gihe, tubasobanurira amateka tunabereka aho abo bategetsi ba mbere ba Repubulika bashyinguwe mu cyubahiro, izo Mpirimbanyi za demokarasi. Baba barategetse neza cyangwa nabi, izo mva zigomba kuboneka zikajya mu mateka. Ko nkeneye ko muzinyereka? Simvuze amagufa ndabaza imva. Kandi ntumbwire ko ntabifitiye uburenganzira, kuko iby’u Rwanda nabigabiwe n’Uwiteka Imana yanjye, kubimenya no kubikurikirana, no kumenya aho umuhamagaro warwo ugeze, no kuburira abiyita Abanyarwanda ibihe baba bagezemo. Ngaho wowe vamo turebe se? Nawe urimo ku ngufu; ku neza cyangwa ku nabi. 

Ndabaza aho babashyinguye mu cyubahiro gikwiriye abategetsi b’igihugu ba Repubulika ya mbere. Impirimbanyi za Parmehutu na demokarasi ziri he? Ndimo guteta? Ndabaza iki? Ndabaza ubusa? Bashyinguwe hehe? Intiti za Repubulika ya mbere zishwe urubozo zashyinguwe hehe? Ziciwe iki? Zararezwe? Zaraburanye? Zarajuriye?