ari ingirakamaro, barize, abacuruzi, inshuti zabo, (iteka n’inshuti nyinshi zibigenderamo kuko habaho «kanaka na bagenzi be») bagishoboye kwibeshaho no kubeshaho ababo. Benshi mu bari mu mikorere y’ingoma ya Kayibanda barahashiriye.
Amateka yarabibabwiye icyo gihe, abariho ubu abibabwire, cyangwa azabibabwira. Gusa icyiza nkunda n’uko «uwanga kumva adashobora no kwanga kubona», n’iyo waba ukomeye ute ugomba kubona wanze ukunze. Ikibi cyabyo ariko, n’uko Satani azubaza abantu ntibibuke ngo babyihane biveho, noneho bigasa nk’aho ntacyabaye. Ababasimbuye na bo bagakomereza aho ba bandi bari bagejeje. Wagira ngo barabisezerana. Bagakomereza ngo ku «Bumwe… Amajyambere… n’Ubwiyunge bucuritse nanga cyane», kuko ubwo mu Rwanda bubanzirizwa n’ubumwe, kandi bidashoboka. Biracuritse! Maze byose bakabyorosa kandi biba byumva binareba.
Naravuze narasaraye, narabifungiwe, narabitukiwe, ntibigeze babikosora. Kandi nabwiye abanyamadini ngo babyiteho babicurure habanze ubwiyunge hakurikireho ubumwe, baranangira ngo banze kwiteranya na Leta yiyita iy’ubumwe ngo ni yo yabyishyiriyeho mbere. Bamwe ndetse baranyinginze ngo ndeke kuzongera kubivuga ngo bibyutsa byinshi, maze nanjye mbivugira icyo. Nyamara umwanzi we ntahuga, ahora ategereje amakosa y’abiyita Abanyarwanda maze agatunganya ibirego, arwana n’ibihe gusa. Kuko kugeza ubu, ikibazo cy’abanyagitarama bapfuye nabi ntabwo kigeze kivaho, ntabwo abakiga bari bihana ukuntu bishe abanyenduga imfu z’agashinyaguro : iriya ni «rusange y’abakiga», kuko byakozwe n’abari ku isonga y’ubutegetsi kiriya gihe, ni abitwa abakiga bose kuko kiriya gihe dosiye ya Lizinde na bagenzi be yari itaraza ngo bibe byarakozwe n’igipande kimwe (abashiru). Bose uko ari abakiga (abagoyi n’abashiru n’abanyabyumba), bafatanije kwica abanyenduga urubozo.
N’uko rero bitegereje abana n’abuzukuru ba bariya bombi (abakiga n’abanyenduga) kuzasubiranamo mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, kuko bafitanye «INZIKA Y’INZIGO», igomba guhorwa iramutse idakuweho n’amaraso ya Yesu yonyine. Ubwo yasigara ishakisha abo ihora (guhora), kuko Uwiteka yavuze ati «33Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo, kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa ku bw’amaraso yakiviriyemo, itari ay’uwayavushije». (Kubara 35:33).
Na none u Rwanda rwarivumbagatanije kuko aba bose bavuzwe haruguru si Abanyarwanda, «bitwa abahutu b’abanyenduga», rwarabihakanye ku mugaragaro.
Habyarimana yakoze ihererekanya-bubasha n’ubwami bw’abatutsi, igihe yavagaho abatutsi bakajyaho. Ibitambo byagombaga kuba abatutsi, kuko ni bo bari baje ku ntebe y’ubwami itoroshye,
