bagombaga gukora amateka y’ibihe. Barahamagarirwa gukora itandukaniro mu Mwuka no mu bigaragara, ariko bari mu ikoni ribi, haramanuka cyane, haranyerera cyane kandi nta feri bafite, kandi bo bazi ko ihari. Bazi ko bagenda neza, ariko baribeshya bagira ngo barambeshya. Bazi ko na moteri yabo «FPR» irimo amavuta naho umenya ntayigezemo, kandi bakomereje gutwariraho iyo modoka. Bishobora kuzavuga ngo «Poooo!» Kuko iyo moteri ntabwo bigeze bayikorera «vidange na graissage» kuva yitwa yo. Izagonga rero. Cyangwa yarangije kugonga. Ubu irimo kugenda yararengeje kilometero.
«Amavuta ya feri» afitwe na Yesu Kristo Umwana w’Imana, keretse basabye Umwuka Wera we akabatabara, kuko ni we ufite «Amavuta ya Moteri» FPR. None baramwanze ngo bazi kurwana. Abantu bose ngo babarasa, abamarayika bayobowe na Général Mikayire ngo babarasa. Iyindi Batayo ikomeye nkunda cyane iyobowe na Capitaine Chrioni wari uyoboye urugamba igihe inyanja itukura icikamo Abisirayeli bakambuka maze ingabo z’abanyegiputa na Farawo wabo bagashiriramo. Abo na bo ngo RPF yabarasa, babarasa? Bose mwabarasa? Kweri? Umenya na Yesu ahari aje bamurasa cyangwa bakamurebera izindi mfu muri nyinshi bazi, bigakorwa n’ababizobereyemo. Kandi ingabo ze zirwanisha amagare y’imiriro atwawe n’Abakerubi, nawe ubwe ni Uwiteka Nyiringabo, ni Umuriro ukongora.
Bagomba kubimenya, batabimenya byo bikabamenya. Barazwe amahano arenze ubwenge bwabo, ntibabimenya, na n’ubu ntibarabimenya kandi umenya badashaka no ku bimenya, kuko bariyizera ngo nibo bafite ubumenyi bakabyita «ubwenge». Ariko : «Niba bari bazi ibyo nzi», kuko : «Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu byaha niko kujijuka» (Yobu 28:28).
Bakunda gukomereza aho bya bindi by’aba mbere byari bigeze, ni umwuka urondora w’inkurikizi z’ubwami mu Rwanda. Imana ibafashe bamenye ibibareba kuko, bafite ubwibone, izima n’ubwiyemezi kubera ko ibiro (kgs) by’amateka yabo «abatutsi» bingana n’ibiro by’imibabaro bahuye nayo mu Rwanda kuva 1959, mu buhungiro no mu nkambi za Nyakivala na Nshongerezi na za Gahunge iyo ba sekuru na ba se bari barahungiye. Bingana n’imiruho bahuye nayo mu buhunzi. Aba ngaba bari ku ngoma, kandi bigomba no kungana n’imiruho bahuye nayo mu ntambara yamaze imyaka ine bashaka gutaha ngo bakureho Habyarimana n’ubutegetsi bw’abahutu. Ntayindi «vision», nta yindi «mission», nta zindi ntego bari bafite, kwari ugukuraho Habyarimana wari uhagarariye imikorere y’ingoma-mputu. Abahutu muri rusange kiriya gihe, ibindi bikazakurikiraho.
Baharaniye gukuraho abahutu cyane cyane kubera ibikomere byari bishyize cyera bari bafite. Bashakaga kwiganzura abahutu mbere y’ibindi byose, kuko byabateye agashema nk’ubwoko bw’abatutsi,
