gukuraho ingoma y’abahutu babirukanye muri 1959. Byababereye ubutsinzi buvanze n’ubwiyemezi bwari bufite ibilo byinshi, ni na yo mpamvu ibindi batabyitayeho, badakeneye no kubyitaho n’ubwo ingaruka zibagonga aho zibasanze hose. Bahora bakoze za «gisida» zabyo.
Bishimiye ko bakuyeho indirimbo yubahirizaga igihugu cya gihe, bakuraho ibendera rya cya gihe n’ibirangantego, bahindura n’amazina ya byinshi bya cya gihe, kugira ngo bumve koko ko ari ibyabo babyambuye abahutu burundu. Maze bibagirwa iby’ingenzi byari gutuma bakomeza ibyo bahinduye, bibagirwa Imana n’Umwana wayo, bariyemera, «barisinyira» ngo barihagije, barakomeye. Barabihindaguye biratinda na n’ubu baracyahindagura ibyo abahutu bakoze. Bariniguye ngo barebe ko nta cy’umuhutu cyasigara, ariko wapi biracyahari. Bizanahahora kubera amateka. Ntabwo babimaraho. Mbagire nte?
Ibyo bilo (kgs) bikagomba no kungana n’ibyo bazakoreshwa byose, n’imbaraga bazakoresha zose, byose bigomba kungana na none n’imbaraga z’umuhamagaro wabo n’amavuta abariho, n’iby’Imana yabavuzeho. Bikagomba kungana n’ibizakira n’ibizangirika, n’ibizapfa. Ibi byose bigasaba uburemere n’agaciro k’ibitambo by’abantu n’ibintu. Ibitambo byinshi… byinshii! Kandi bigasaba ibitambo by’amaraso atari ay’ibisimba, kuko Satani ageraho akayahaga, ahubwo aba ashaka amaraso y’abantu. Si abantu babonetse bose kandi, kuko akunda ay’abana n’ay’abasore, ariko cyane cyane ay’abasore ku rugamba.
UBISOMA ABYITONDERE, kuko aha ni ho ubwenge bw’ihishurirwa ry’igihugu cy’u Rwanda buri. Wanze ukunze mu buryo bwo mu mwuka no mu bigaragara nta kibaho cy’ubusa. Kandi ibitagaragara nibyo bitegeka ibigaragara ndetse bikanabibeshaho. Kandi mu mateka y’isi n’ijuru n’u Rwanda, iki cyiciro cyo kuvaho kw’abahutu no kujyaho kw’abatutsi, taliki 4/7/1994, ni cyo cyabayemo amateka akomeye, ndetse azasiga n’ibindi bikomeye no kurushaho, ni na bwo bwa nyuma Imana iruhanya n’umuhamagaro w’abiyita Abanyarwanda.
UMWUKA WA NIMURODI MU GIHUGU
Aha harasaba abikunda bagakunda n’igihugu ko baba maso, kuko baramutse bagendeye muri ya myuka yashutse abandi ikabahuma amaso, barihimbire nabo kuko ibya nyuma byazarusha ibya mbere kuzaba bibi! Uretse ko abari ku bwami ubu babishatse batunganya ikibazo n’ubwo ari ingorabahizi, kandi amazi ndabona asa n’agiye kurenga inkombe, n’ibikoba birankutse. Yemwe ko amazi yarenze inkombe! Kubera ko bishaka ko bihera mu Itorero kandi hakaba hagaragara idini ryiyita Itorero, hariho za «Forums z’amadini» gusa. Idini rikaba ryikorera ibyo ubwami bwikoreye. Mufti akaba ayoboye Abakristooooo! Ni ishyano ry’ibyorezo! Nabo bakaba bakora amazina
