70

ukora ishyano! Ni wo mwuka ukorera mu bategetsi bose bo mu isi, no mu madini yose yo mu isi. No muri buri kintu cyose gifite ubutegetsi butayobowe n’Imana. Ni imikorere yuzuye ya Antikristo. Ni imikorere irwanya Imana n’Umwana wayo. 

Rero iyo unyuranije n’amahame y’abanyakazu, uba utaye umurongo, bagomba kugira icyo bagutwara, kuko uba ubavangiye, kandi barabyanga cyane. Ibihano uhanishwa ni byinshi, ariko kuko batiyizera na buhoro, bakunze kwica abo bose batavuga rumwe nabo. Abandi barabafunga, abandi bakabima akazi, bakababuza epfo na ruguru, abandi bakabatoroka bakaba impunzi. Agatsiko k’akazu gakoresha: 

1. Kwica ubavangira wese. 

2. Gufunga ubavangira wese. 

3. Kubuza uburyo ubavangira wese. 

4. Guhunga kw’uwo ubavangira wese. 

Ni ikibazo gikomereye igihugu cyacu, kandi birabasaba guca bugufi cyane, kandi kamere zabo zirabyanga, zikunda kutagonda. Nyine ni umwuka wa Nimurodi, uhora ushaka kuvuguruza Imana no kurwana na yo ngo uyivane ku butegetsi. Ariko uribeshya! Kuko iyo Imana igushaka ukanga kugonda, ikugonda ku ngufu. N’ubwo waba ufite ingufu zingana iki, sindumva uwahanganye na yo ngo ayitsinde kuko ni «Umuriro ukongora», kandi ngo birakomeye gusumirwa n’amaboko yayo. 

Kuva taliki ya mbere Ukwakira 1990, u Rwanda rwahinduye amateka n’amatwara n’imibereho, n’umuhamagaro ufata indi ntera, n’ubwo rutari rubizi, na n’ubu sinzi ko rwari rwabimenya. Gahunda y’Imana yo ntihinduka na busa, nta n’uwabasha guhindura amahame yayo, nta n’inyuguti n’imwe habe n’akadomo ko kuri (i) ngo kavaho. Icyo Satani akora ni wa mugani uvuga ngo «utakwambuye aragukerereza». 

Satani we mu bugome bwe bw’indengakamere yibwira ko ahima umuntu n’Imana, cyane ko we azi ayo mahame. Ariko ku Mana yo ni kimwe, ntabwo yacyererwa, umuntu ni we uhagwa, akagenda ahura n’ibyago biterwa no kutamenya ibihe bye. Nk’uko byagendekeye Abayisirayeli mu mibereho yabo. Kuko kuva igihe Adamu atsindwa n’ikizamini agatanga ubutware bwe abuha Satani muri Edeni, Imana yatangiye umurimo wo gusana ibyo Adamu yari yangije. Ntiyaretse umugambi wayo ngo ite umutwe itangire ibindi, ngo ireme abandi bantu n’ibindi n’ibintu, yakomeje bya bindi bya mbere ariko igenda ibisana na n’ubu iracyasana ibyangirijwe muri Eden kuko byagiye byangiza n’ibindi byose byakurikiyeho. Byageze kwa Nowa amaze kurokoka umwuzure, yateye uruzabibu maze anywa vino arasinda, bimuviramo kuvuma umuhungu we Hamu wari wabonye ubwambure bwe. (Itangiriro 9:20-27). Umuvumo…