IGITAMBO CY’AMARASO Y’UMWANA WAYO YAMENEYE KU MUSARABA. YARANGIZA IGATEGEREZA UWIZERA UWO MWANA WAYO GUSA. NTA BINDI ISHAKA KUMVA.
Urizera Yesu ubeho ubuziraherezo, uramwanga upfe ubuziraherezo, urupfu rw’iteka ryose. Kandi ntabwo ubu wayishukisha ibitambo by’inkoko z’ibara rimwe (1), n’amapfizi n’amasekurume y’ihene, bya bindi abatambyi bakoreshaga cyera ngo ibyaha bitwikirwe, cyangwa iby’abiyita Abanyarwanda batanga ubu, ngo ibyaha bitwikirwe, cyangwa ibyo abapfumu badusabaga cyera igihe twaraguzaga, kuko Imana si umupfumu. Cyangwa se ibitambo bya misa bya buri saha bivanzemo no gusabira abapfuye ngo bave muri Purugatori, no kwambaza abapfuye bagizwe abatagatifu ngo badusabire, kandi biba byarabarangiriyeho igihe bapfaga, kuko abazima ni bo bumva ubutumwa bakihana ntabwo ari abapfuye. Kuko hasengerwa abazima ngo bihane. Nyuma y’urupfu haba hasigaye urubanza gusa.
27Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza (Abaheburayo 9:27).
Ntabwo ibyo bihendo by’ibitambo abantu bihimbiye yabyemera, n’ubwo babikora ari benshi, bakanabikora kenshi bate, bakanabikoresha benshi. Nigeze kuvuga nti nk’uko Ibiyaga Bigari biri ni nako imirimo ya Satani igabanijwe : Kongo-Zayire ni : «UKWIBA», Burundi ni : «UKWICA», naho u Rwanda ni : «UKURIMBURA». Umuzayiruwa cyera ngo yari umwana mwiza yariyibiraga. Ababaye Zayire babanye na bo bati bakundaga kubaho, bagaceza bagakunda abagore, bagakunda icyo nakwita ruswa ariko idasobanutse, kuko nta bugome babikoranaga cyangwa uburyarya, iyo wabaga uyafite mwaragabanaga, akaba yanagusigira n’aya taxi; ibyo kwica ntabyo bakoraga. Ariko ubu kubera abicanyi benshi bakiriye (abahutu b’ abajenosideri, n’abatutsi ingabo za FPR bagiye batera igihugu cyabo bakurikiye ngo abahutu n’ibindi bintu ntazi)… byatumye na bo bafatwa n’imyuka y’ubugome idasobanutse, kubera abamennye amaraso mu Rwanda bakiriye bagacumbikira, abahutu n’abatutsi babatereye igihugu bakakimeneramo amaraso y’abahutu n’ay’Abanyekongo na n’ubu nandika bakaba bakiriyo, na bo imyuka y’ubugizi bwa nabi bukabije yarabafashe.
N’aho ndetse Abanyekongo barakomera. Babatesheje umutwe! Abanyekongo barambabaza na bo nkabura uko mbigenza. Bafite igihugu gikize cyane maze kigasahurwa n’abandi bo bakicwa n’inzara. Mbega agasuzuguro! Ariko nibahumure Imana iraje ibitunganye.
Abarundi na bo barica cyane cyane bakica abagabo, kuko kuva cyera bo nti bigeze bica abagore n’abana, keretse ahari ubu wenda kubera gutera intambwe mu bugome bigendana n’ibihe bya Antikristo n’amajyambere n’ibihe by’imperuka. Uzasanga bafite abapfakazi
