• Abahutu bakoreshejwe guhana abatutsi bagira ngo begukanye ubwami bw’u Rwanda burundu… Wabahaye inkoni yo guhana bagira ngo ubahaye iyo gutwara? Wabicaje aho benshi baririraga, ku ntebe y’ubwami bw’u Rwanda, uyambura Abanyiginya b’imfura bari bafite imisaya miremire bagororotse, urabamwaza ku mugaragaro barangara, basuzugurwa n’umuhisi n’umugenzi, barasabiriza, bavumba urwagwa n’umusururu. Barira ku makoma y’Abagande. Maze abahutu baranga bigira ba Kagarara. Aha humve neza Mana. Wabahaye ubwami batari babukwiye.
Wowe usoma ibi ubyitondere, kuko nanjye mba mbaza nti «kuki tutari tubukwiye»? Kuki abahutu batari bakwiriye ubwami? Ari na yo mpamvu babihinduye ako kanya REPUBULIKA. Bahise bakoresha amatora kandi kizira ku Mana. Wabakoresheje mu guhana bagira ngo babukukanye burundu, bagira ngo babifitiye uburenganzira.
UBISOMA ABYITONDERE, NANJYE NDABYANDIKA MBYIBAZAHO IBIBAZO, kuko nanjye nashakaga ko hakomeza gutegeka abahutu ubuziraherezo. Kari agashema k’ubwo bwoko. Nanjye nari kumva bimeze neza. Maze barashyekerwa nti bamenya ko wabahaye ikigeragezo bananiwe kuvumbura ngo bagitsinde.
Satani arakomeza agira ati :
• Impamvu nsaba ibi, nyumva neza Mana, n’uko batigeze bemera amaraso y’igitambo cyuzuye cy’Umwana wawe ngo abezeho ibyaha byabo byose n’ibya ba sekuruza. IBYAHA = PÉCHÉS; IBICUMURO = TRANSGRESSIONS; NO GUKIRANIRWA = INIQUITÉS, bya ba sekuruza, ngo bagucire bugufi. Byari n’isomo bagombaga kwigira ku bo bari basimbuye, ariko ntibarabutswe ngo basobanukirwe ko niba waremeye ko abatutsi bamera kuriya, bagaseba bagasabiriza bari imfura z’abatutsi zanga umugayo n’agasuzuguro, mu mayeri, ndetse benshi bagasebera mu mahanga, bamwe bakanga no gukorera abo bitaga abahutu b’Abaganda bagahitamo kwicwa n’inzara. Ukabangabiza nkabica urubozo, ndetse nkanagerageza kubatsembaho. Nkabangisha ayandi moko ubabonye wese akabavuma, icyo gihe abahutu bo bibwiraga ko ari bande? Bibwiraga ko ari abaki? Bibwiraga ko babarushaga iki?
• Kandi Mana Nkuru, nakwibutsaga ibyaha by’abahutu birenze urugero cyane cyane itsembabwoko bakoreye abatutsi, bagambiriye kubamaraho… Barabigambiriye, barabigambiriye, barabigambiriye, barabipanze, babikoreye gahunda, ndabarega, ndongeye ndabareze, barabipanze… Nzanye ikirego. Ndabizi ko kugira ngo abahutu bongere gusubirana ubutegetsi n’uko bakwihana itsembabwoko nk’
