yasabye ikintu gikomeye yari azi ko kizamena umutima : ni ko gusaba urupfu rw’umwana wanjye w’umuhererezi. Namubyariye mu bibazo by’inzitane, mu ikorosi ry’ubuzima bwanjye ryanduhije, ariko namukundaga urukundo koko rw’ubukunguzi. Iramusaba rero ivuga iti «Mana urahamagarira Mariya umurimo ukomeye kandi wamurase cyane ngo azawukora, ngo azaba icyihebe cyawe, ndetse azaba n’igiharamagara? Mu ijuru babishimye natwe twabimenye. Kandi reba ukuntu umutima we uba kuri Loulou. Reka nkore kuri Loulou, niko kazina bamuziho, ubundi yitwaga Ikirezi Imelda Tona, iti «Namara gupfa ndabizi neza dushatse twatega, Mariya arasubira mu nzoga n’itabi n’urumogi, n’amahane aragaruka yose ndetse arikuba incuro 7».
Satani ati «Nyemerera gusa!». Imana iremera kandi irabimenyesha mu mvugo yayo sinasobanukirwa neza, yabitumye umupasitori w’Umufaransa muri aya magambo iti «Il y a une rivière qu’il te faudra traverser, mais de l’autre côté c’est le pays de la promesse», dit «Le Seigneur». Uyu mugezi nagombaga kwambuka n’uwo nyine. Narawambutse nyine, ariko hari uwawuguyemo. Mu Kinyarwanda ngo «Hari umugezi ugomba kwambuka, ariko hakurya ni mu gihugu cy’amasezerano».
Koko rero «Loulou» yaje gupfa taliki ya 3/4/1998. Mu rupfu rwe nahakuye imbaraga z’Imana nyinshi zambashishije gukora neza umurimo, kandi hanakijijwe abantu benshi batari gukizwa iyo Loulou adapfa. Iyo uriho umuhamagaro rero bigusaba kwitonda ukamenya impamvu z’ibintu. Nta muteto ubamo. Wirinda kwirizariza. Hari igiciro cy’umuhamagaro nyir’uguhamagarwa yishyura. Kandi twese ntiduhamagarwa kimwe, ntitugeragezwa kimwe, kuko ntiduhuje akazi. Ntihagire ikigucanga, n’igiciro ntikingana, biterwa n’uburemere bw’umuhamagaro. Satani adusaba uko ashaka akurikije ibyo duhamagarirwa, maze nyuma Imana yacu igasubirana Icyubahiro cyose.
Reka tugaruke aho twari tugeze.
Nigeze kuvuga muri conférence imwe ko abatutsi bazize ibyaha bya ba sekuruza babo, ko batumviye Imana kandi bari bariho umuhamagaro n’amavuta ajyana nawo, maze abatutsi b’imfura baraho banakomeye benda kunyica ngo ndabavuze, ngo mvuze ko ba sekuruza bari abanyabyaha, bajya no kubimbaza bitonze, ndara ahantu ku Kacyiru bafungira abahungabanya umutekano w’igihugu, bambwira ngo nimbisobanure neza. Ariko nakomeje kubivuga kugeza aho ba maneko babiri b’abapolisi bemeye ko nta mumalayika w’umututsi ubaho nta n’uzabaho, ndanabahanurira bansaba kubasengera, kuko Imana yari imbwiye ibyabo. Niba bagikomeye ku gakiza simbizi.
