ajye atanga inama mu minsi iri imbere, kuko niba yarabashije kuvuga imbere y’abo batinganyi biyita ibihangange mu kurwanya Imana, baratisha amafaranga, sinzi ko hari ikindi yazatinya. Ndanamusaba ubu ngo agire inama abategetsi bihane kugira ngo batazapfa nabi. Nagire inama Kagame ahari aho wenda we yamwumva, kuko narishimye cyane maze kumva ko yangiye abatinganyi. Yarabangiye, kandi na Yesu agomba kuba yaravuze ati «sawa, naba nawe anyuranyije n’amahame ya Antikristo, aragerageje».
Basi n’ubwo bitakwemerwa na benshi kubera imikorere y’ibihe by’imperuka ariko bagapfa kwitandukanya na byo, Imana ikabona ko hari icyo yakoze nk’urugingo rwa Kristo, yashaka ikabibafashamo cyangwa ikabireka kubera impamvu zayo bwite. Ariko nibura hakaboneka abadahuza no kuboneza imbyaro no gutingana bihwanye no kugabanya abiyita Abanyarwanda.
Gutingana byamaze gufata intera hose mw’isi. Babishyize no mu mategeko shingiro yabo, bakiyibagiza nkana ko ari cyo cyaha cyatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora iyitwitse ikayihindura ivu. None ngo babiboneye n’umurongo wa Bibiliya. Ngo Dawidi na Yonatani barakundanaga. Mu bihugu byateye imbere ho barabyemeje mu mategeko nshinga yabo, maze Museveni ati «ahubwo abazafatwa batingana bajye babarasa». Nahise nongera urukundo mukunda. Mba mbona umujinya mwiza wubaka aba yarabivuganye. Ntabwo mvuze ko ari umwere. Mperutse kumva ko n’u Rwanda rwasabwe n’abaterankunga kubyemera vuba ngo bakomeze babahe imfashanyo (umuriro), ariko ngo hari abatarabyemeza neza. Umunsi babyemeje, abahunga bazatangire guhunga vuba, kuko bizaba birenze «agasomborotso».
Mu bihugu byateye imbere ho iyo indaya zagabanutse bakoresha amanama yo kubaza impamvu, kuko ngo imisoro iba yagabanutse. Baranazubakiye na polisi irazirinze, n’ibindi. Kandi bo n’abandi bateye imbere, bemera ubutinganyi ku mugaragaro, biri mu Itegeko Nshinga ryabo no mu yandi mategeko, bakemera ko n’abagore basezerana imbere y’amategeko ya Satani. Ngaho se n’u Rwanda nirupime turebe! Maze bimere «nka ya mbwa yiganye inka»… Ntimuzabyemere bategetsi bo mu Rwanda, ndabasabye! Mana tubabarire aba bategetsi ntibazabyemere kandi bizanabarakaze cyane bumve ko birenze amahano cyangwa ibyorezo, bumve ko babasuzuguye birenze ubwenge, maze bange agasuzuguro bihe agaciro. Hamwe n’umuhamagaro w’u Rwanda noneho bemeye «gutingana» n’abagore kubana, umenya Imana yarara ihagize nka Sodomu na Gomora.
Ngo abiyita Abanyarwanda baba babaye benshi. Ni nde wakubeshye? Kuki mudakora itandukaniro? Kuki mushaka kumera nk’ayandi mahanga? Ngo babaye benshi? Ni yo mpamvu se batingana? Ni
