igihugu kiriho umuhamagaro nk’u Rwanda, ku Mana biba bimeze nk’ubukunguzi. Repubulika zombi zabujije impunzi z’abatutsi gutaha. Mu by’ukuri impamvu batangaga wagira ngo nti bari bazima. N’ubwo n’abandi na bo barimo kurwana n’umuhamagaro, ubu ni ho mbyumva neza kuruta kirya gihe : kubuza abantu gutaha iwabo? Ni ibiki? Wowe se ko uba uhari? Ngo ni hato kandi nawe ariho uri? Kuki utigira yo se ngo n’undi aze? Uba uri muntu ki? Nta kigereranyo cyabyo mfite, ariko ibyavuyemo twese turabizi, twigijweyo ku ngufu nyinshi, kandi koko twigirayo, na n’ubu turacyigirayo, turacyigizwayo. Kugira ngo tudakomeza kwigizwayo biradusaba igiciro gikomeye cyo guca bugufi tukihana «nk’abahutu muri rusange».
REKA NGIRE ICYO MVUGA KU BIREBANA NO GUHUNGA
Bibiliya irimo impunzi za politiki, izahunze kubera inzara, n’izindi. Ariko ndabaha urugero rw’impunzi za politiki n’izi nzara.
• Hari Mose wishe umunyegiputa ahungira i Midiyani ahunze Gacaca yo muri Egiputa. (Kuva 2:11-15). Mose yishe umunyegiputa, nti batanga mandat yo kumufata. Kandi ntiyakatirwa adahari. Yamaze mu buhungiro imyaka 40 yose abona gutahuka, ariko yaramaze guhura n’Uwiteka mu gihuru cyaka umuriro.
Reka nkubaze akabazo k’amatsiko. Kuki Mose agarutse Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho Abaheburayo atamufashe ngo ashyikirizwe ubutabera?
• Hari indi mpunzi ya politiki nayo yahungiye muri Egiputa. «ARIKO EGIPUTA UMENYA HARAFATAGA IMPUNZI NEZA YE!». Yesu Umwami wanjye igihe Hérode yamuhigaga ashaka kumwica, marayika yabonekeye Yosefu mu nzozi, Imana imubwira guhungisha umwana na nyina.
«13Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice”. 14Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa, 15agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa”». (Matayo 2:13-15)
• Izindi mpunzi ni impunzi z’inzara. Twavuga nk’umuryango wa Elimeleki n’umugore we Nawomi n’abahungu be Mahaloni na
