92

abo mu Rwanda bo rwose ntawaseka undi, bose n’uko wagira ngo barabisezerana.

Uzi ko Ahabu nyuma yo koshywa n’umugore we w’ishyano ari we Yezebeli, Nyiragacabintu, Nyirashyano, Nyirabyorezo, Nyirankunguzi, Nyirakirimbuzi, Nyiramiziro. Yezebeli, yatumweho n’Imana umuhanuzi Eliya (1 Abami 21:17-29). Ariko icyo nshaka ni hariya Ahabu amaze kumva ubuhanuzi, ku mirongo ya 27-29

«27Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera

28Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riramubwira riti 29“Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we»

Ntabwo Imana ikunda ko abami n’abatware bamwara! Imana yanga kumwaza abantu, cyane cyane abami n’abatware. Ariko abatware bo bashaka kwimwaza. Kandi n’undi uwo ari we wese ntabwo Imana ikoza isoni, keretse iyo wihaye gukora ku cyubahiro cyayo, aha ho murahangana. Natwe iba itubwira ko itazadukoza isoni. Irabizi ko kumwara ari ikintu kibi cyane. Naho ubundi iba ivuga buri gihe ko «Itazadukoza isoni». Icyo iba ishaka n’uko umuntu aca bugufi gusa, akihana. Ariko kandi, iyo biguturutseho kumwaza umwami cyangwa umutware, menya ko nawe ruba ruriye abandi rutakwibagiwe. Byanze bikunze nawe uba uzamwara kurushaho. Kuko Imana yubaha uwo nguwo wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami muri icyo gihe. Kuko nta bwami bujyaho itabwemeye. Na Hitler yagiyeho Imana yabyemeye; yari inkoni yo guhana Abaheburayo. 

Si nka biriya bya Bizimungu bafunze ngo yashinze ishyaka kandi na bo bafite ishyaka ryitwa FPR. Nyuma y’imyaka 5 mu buroko, aho bamufunguriye bakamubuza kwinyagambura no kujya kwivuza! Kuki bataretse ngo ibyo yabafashije birushe imbaraga amakosa yaba yarabakoreye? Wowe wumva byumvikana? Narababaye na n’ubu ndacyababara, ndasaba Imana ngo azabeho azarebe u Rwanda rushya igihe ruzahindurira izina. Bizimungu yahunze bene wabo yari afite n’akazi keza cyane, asanga Inyenzi disi ngo bakureho ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana. Mbega ngo arakora akazi kenshi akavunika aruhira ubusa buriburi! Akorana n’indashima. Barabimweretse, bamwituye ibihwanye n’uko batekerezaga, n’imigambi yabo, ntaho bamuhishe. 

Urumva ari inkuru wabara? Ukanazisobanura? Yabahungiyeho ngo mufatanye gukuraho Habyarimana wari umwanzi wa mwembi, maze mumwuzuriraho nk’uko Herode na Pilato buzuriye mu rubanza rwa