99

inzigo ikomeye, kuko yazaga nyuma y’ubunyarwanda nyir’izina, kandi buri wese afite umurimo we : abahutu bagahinga, abatutsi bakorora, abatwa bagahiga bakanabumba, maze bose bakuzuzanya, maze bose bakavuga ikinyarwanda, bakaba mu Rwanda ari Abanyarwanda. Izi mpano ari zo nshingano zifite ibyo zisobanura, ariko simbivuga nonaha. Kuko guhinga nibyo byabanje muri Edeni, guhiga bikurikiraho, korora byaje nyuma, no kubumba ahari… ariko habanje «Guhinga». Bakagira umuco umwe n’ibindi byinshi byabahuzaga, bakanashyingirana ndetse n’ibyinshi bikaba byaranivangavanze udashobora kubimenya. 

Kuko iriya gahunda yo kuroha abakobwa babaga batwite ibinyendaro, ngo babahaga abatwa ngo babajyane kubaroha, bagera mu nzira bakabakatana bakabagira abagore babo. Hano narahakunze cyane! Ndebera nawe abahutu n’abatutsi babyaranye n’abatwa uko bangana. Kandi bakubahana buri wese mu mwanya we, maze u Rwanda rukabishimira, rukaba rutarigeze rwita no kuri ariya moko kuko ntacyo yararutwaye cyane, yazaga inyuma cyane kubera y’uko ubunyarwanda bwayarushaga agaciro n’imbaraga. Ntiyigeze akoreshwa ibibi birenze urugero, ntiyigeze abangamira ubunyarwanda, ntiyigeze ahinduka ibikangisho icyo gihe, keretse bya bindi bivuga ngo «nta zibana zidaterana amahembe» byo mu miryango, kandi bene ibyo nta nzigo ijya ivamo, nta nzigo bijya bisiga, n’iyo ihari ntifata intera ndende. 

Ariko ntitwibagirwe ibyo kwipakurura Gihake na Gikolonize icyabiteye. Ubwibone bw’abatutsi icyo gihe bwateye abahutu kumwara n’urwikekwe maze babakorera Revolution. «KUMWARA». Maze aho kwihimura ku bami n’abatware, bihimura no ku mwenegihugu wo hasi w’umututsi. Baramwica, baramutwikira, abandi barahunga. Kumwara bihora bikora ishyano. Uretse ko byaje kubyara agasuzuguro gakabije kugeza aho hadukiye «Hutu-Tutsi» birusha agaciro ububasha, ubushobozi n’imbaraga ubunyarwanda, kuko u Rwanda narwo rwahereye ubwo rwivumbagatanya ruha Satani uburenganzira mu birego bye aregera Imana irabyemera. 

Satani yatije u Rwanda umurindi mu kwivumbagatanya kuko rubabwamo n’abanyamahanga bavuga ikinyarwanda, barahuza barabinononsora, biremerwa. Bakorana amasezerano yo gutabarana. Impamvu Imana itabigiye mo n’uko yavuze bakanga kumva maze ihita ikuraho kurinda kwayo. Aho ruterewe rero, ku birebana n’aba batatu, Imana, Satani n’u Rwanda bari babiziranyeho, kandi bahurira ku bintu bimwe aribyo ko : Nta munyarwanda uba mu Rwanda. Intambara yari iteye itya : Itangazo rya Minisiteri y’ingabo z’abahutu «ziyitaga ingabo z’igihugu», FAR Inzirabwoba, riramenyesha Abaturarwanda n’ «Abavukarwanda», ko rwatewe n’Inyenzi ziyise «Inkotanyi». Ni abanyamahanga baturutse i Bugande bashyigikiwe na Leta y’u Bugande iyobowe na Museveni w’Umugande w’Umuhima ushobora nawe kuba afite inkomoko y’abiyita Abanyarwanda